Print

Covid-19: Hapfuye abandi bantu 4 mu Rwanda, abanduye bashya ni 227

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2021 Yasuwe: 1605

Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n’abagabo 4 barimo uw’imyaka 79 I Huye n’abandi 3 ’imyaka 78, 61 na 33 bo mu mujyi wa Kigali.

Abanduye bashya uko ari 182 babonetse I Kigali: 139, Kirehe: 20, Huye: 11, Gatsibo: 9, Gicumbi: 8, Rulindo: 7, Musanze: 7, Gisagara: 5, Nyanza: 5, Rubavu: 4, Ruhango: 3, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 2, Muhanga: 1, Kamonyi: 1, Karongi: 1, Kayonza: 1.

Umubare w’abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 7,412 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,701 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko amaze iminsi arwaye Coronavirus ndetse kuri ubu yamaze gukira akaba yasubiye mu kazi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, nibwo Guverineri Gatabazi yahishuye ko nyuma yo gukira iki cyorezo ,atifuza ko hari umuturage wagakwiye kuba agifite imyumvire igamije gukerensa Coronavirus akurikije uko we yayirwaye ikamuzahaza.

Mu kiganiro na IGIHE, Gatabazi yavuze koko ko yarwaye iki cyorezo ariko kuri ubu yakize yasubiye mu kazi.

Ati “Narakize, ubu nasubiye mu kazi.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Gatabazi yarwaye iki cyorezo mu mpera z’umwaka ushize, araremba ku buryo yageze no ku rwego rwo kongererwa umwuka aho yari arwariye mu Bitaro by’Umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko hatabayeho gukaza ingamba abantu bashobora gupfa izuba riva.

Yakomeje agira ati “Abantu bashobora kudupfana izuba riva! Nagira ngo mbwire abaturage ko COVID-19 ari indwara ikomeye njye ndanayizi ko yangezeho kandi irampungabanya mu buryo buhagije, ntabwo nifuza ko hagira umuntu warwara COVID-19.”

“Abaturage bumve ko ari indwara ikomeye, ibabaza, yica abantu. Abaturage bareke kuyisuzugura kandi bareke kumva ko ari iy’I Kigali.”

Guverineri Gatabazi ntabwo yaherukaga kugaragara mu ruhame ndetse no mu kazi dore ko hari amakuru avuga ko nyuma yo gukira Coronavirus yabanje guhabwa ikiruhuko akaba yagarutse mu kazi kuri uyu wa Mbere.

Uyu muyobozi yagaragaye mu bikorwa byo gutangiza icyiciro cy’amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza ku ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze.