Print

Abagore bubatse bakwiriye gutinya bagenzi babo bavugana n’abagabo babo kurusha abasambana nabo

Yanditwe na: Martin Munezero 19 January 2021 Yasuwe: 2989

Okoro avuga ko abagore bavugana n’abagabo b’abandi, bababaza buri kimwe ari bo bonyine bashobora kubatwara, bakibagirwa abagore bashatse kurusha abaryamana nabo ngo bimare irari ry’imibonano mpuzabitsina.

Yagiriye inama abagore ko “Abagore batwara abagabo b’abandi ahanini babinyuza mu itumanaho, kuvugana n’abo bagabo kurusha uko baryamana nabo.”

Yifashishije Instagram, Okoro ati ” Tinya abagore bavugana n’umugabo wawe kurusha abaryamana na we. Kuvugana na we niyo mayeri bakoresha mu gutwara abagabo b’abandi.”