Print

Uburanga bw’ikizungerezi cyatumye rutahizamu wa Real Madrid yanga kuguma mu rugo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2021 Yasuwe: 3281

Ubwiza bw’uyu mukobwa bwatumye Jovic ashyira ubuzima bwe mu kaga ajya kumureba nyamara muri Espagne abantu barimo gupfa umusubirizo kubera covid-19.

Jovic ukiri muto uherutse gutizwa muri Eintracht Frankfurt,yari ategetswe kuguma mu rugo we na bagenzi be ariko akubise ijisho ku bwiza bw’uyu mukobwa,yahise ajya gufata indege yerekeza iwabo muri Serbia.

Iki cyemezo cya Jovic cyababaje benshi barimo na Perezida wa Serbia, Aleksandar Vucic,wasabye ko ahanwa by’intangarugero ndetse agafungwa.

Jovic w’imyaka 23 yaciwe amafaranga menshi ndetse atakarizwa icyizere burundu na Zidane ariyo mpamvu yanatijwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 wamutwaye umutima,asanzwe akururana n’abakinnyi kuko mbere ya Jovic yakundanaga na Adem Ljajic wakiniye Fiorentina, Roma na Torino.

Aba bombi bamaze imyaka 3 bakundana ndetse byitezwe ko bazarushinga ariko birangira batandukanye.

Yavuzwe mu rukundo kandi n’abarimo Viktor Troicki ukina Tennis, Dusko Tosic wari myugariro n’umunya Croatia,Ante Rebic.

Sofia yinjiye mu kumurika imideli ku myaka 14 aho yitabiriye imihango yo kumurika imideli myinshi irimo n’iyabereye New York.

Jovic na Milosevic bivugwa ko bahuye mu mwaka ushize bahita batangira gukundana ndetse ubu bafitanye umwana.