Print

Muri Tanzania abagabo barashinjwa gucura abana babo amashereka

Yanditwe na: Martin Munezero 19 January 2021 Yasuwe: 5148

Ibigo bya leta bifite aho bihuriye n’imirire myiza zatunze agatoki bamwe mu bagabo ko bonka amabere y’abagore babo, bigatuma abana babo bahura n’ikibazo cyo kugwingira nk’uko BBC Swahili dukesha aya makuru ibitangaza.

Umunyamakuru wa BBC, Hamphrey Mgonja yageze mu Ntara ya Iringa, asanga imvugo nzugusha iraca ibintu. Iyi ni imvugo imenyerewe mu tubari twaho.

Umwe mu bo yahasanze ntiyashatse kwivuga amazina, ati “Nta kibazo kirimo, iyo mbwiye umugore wanjye ko nshaka gahunda runaka [amashereka], umwana ashobora gutegereza cyangwa akaba ari we ubanza cyangwa akaba ari njye ubanza, we agategereza.”

Ibi abaganga bavuga ko ari uguhohotera umwana ku bijyanye no kubona indyo yuzuye. Dr. David Nicholas yabwiye BBC Swahili ko “Imyumvire y’aba bagabo ntaho ihuriye n’ubuhanga. Ni ugutwara abana ibyo kurya byakabaye bibafasha gukura neza.”

Biravugwa mu gihe 70% by’abatuye Iringa banywa inzoga zisindisha by’umwihariko inzoga gakondo. Ibi ngo biri mu muco wabo.

Iyi nkuru ivuga ko aba bagabo bonka abagore ngo bahangane n’umunaniro baba batewe n’inzoga gakondo baba banyoye, ingingo igira uruhare runini mu igwingira ry’abana baba bagikeneye amashereka.