Print

Umupfumu yateye umugore wa pasiteri inda bitera umujinya abaturanyi babo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2021 Yasuwe: 5794

Nkuko byatangajwe n’uwitwa Agholor Abraham kuri Facebook,uyu mupasiteri n’umugore we basengaga amanywa nijoro basaba urubyaro Imana yari yarabahaye umurimo ariko nyuma y’igihe uyu mugore ategereje,urugiye kera rwahinyuje intwari ayoboka inzira y’ubupfumu.

Uyu mugore wa Pasiteri utavuzwe amazina,yagiye gutakambira umupfumu amusaba kumubariza abakurambere niba yabona umwana,birangira aryamanye nawe amutera inda.

Uyu Abraham abinyujije kuri Facebook ye yagize ati “Biragaragara ko turi mu bihe bikomeye aho n’imana z’ubu zahindutse abasazi.Umugore wa pasiteri amaze amezi 2 atwite ndetse byamenyekanye ko uwamuteye inda ari umupfumu wari n’umwigisha mu cyaro.

Uyu mupfumu asanzwe ari umuturage usanzwe uvuka ahitwa Ughelli uzwi ku izina rya Ekwe-Baba.Yakoranaga cyane n’abacuruzi n’abandi bantu basanzwe ariko icyo tutari tuzi n’uko yakundanaga n’umugore wa pasiteri.

Uyu mupasiteri n’uyu mugore we ngo babwiraga abayoboke babo ko bategereje ijwi ry’Imana ariko uyu mugore we yabuze kwizera yigira kwirebera uyu mupfumu.

Abaturage ngo babwiye uyu mupasiteri ko nubwo uyu mugore we atwite akwiriye kumwirukana agashaka undi kuko yakoze ikosa ryo kwishora mu busambanyi no mu bapfumu.