Print

KNC yategeye "Amavubi"akayabo kugira ngo azatsinde Maroc muri CHAN 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2021 Yasuwe: 3116

Amavubi yanganyije na Uganda 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda C,agiye gukina umukino wa Kabiri na Maroc asabwa gutsinda kuko iyi kipe yo yatsinze Togo igitego 1-0 mu mukino wa mbere.

Mu kiganiro Rirarashe cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2020, Kakoza Nkuriza Charles (KNC),usanzwe ari n’umuyobozi wa Gasogi United, yavuze ko Amavubi natsinda uyu mukino wa kabiri wa CHAN 2020 azahuramo na Maroc kuri uyu wa Gatanu, buri umwe uyigize azamuha agahimbazamusyi ka 100$ (hafi ibihumbi 99 Frw).

Yagize ati “Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari 100. Na Staff tekinike [abatoza, abaganga n’ababafasha] na bo mbashyizemo.”

Itsinda ry’Amavubi ryagiye muri CHAN 2020 muri Maroc rigizwe n’abantu 54 barimo abakinnyi 30 n’abandi bagera kuri 17 barimo abatoza n’ababafasha.

Bivuze ko mu gihe u Rwanda rwatsinda Maroc muri uyu mukino, KNC azatanga agera ku 4700$ (asaga miliyoni 4.6 Frw) ku bagize ikipe y’Igihugu.

Uwabaye kapiteni w’Amavubi, Mbonabucya Désiré, yemereye Amavubi miliyoni 5 Frw mu gihe yagera muri ¼ cya CHAN 2020. Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yasezeranyije abakinnyi ko nibitwara neza bazashimirwa.

Mu minsi ishize,Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, nawe yari yategeye Amavubi akayabo kugira ngo atsinde Uganda ariko ntibabashije kuyatwara.

Ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021,nibwo Sadate yatangaje ko yiteguye guha amadolari 100 y’Amerika umuntu wese uri muri Cameroon muri CHAN 2021,igihe cyose ikipe y’igihugu "Amavubi" yaba atsinze umukino wa mbere na Uganda wabaye kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Yagize ati "Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka."

Kuri Stade de la Réunification y’i Douala niho u Rwanda ruzakinira na Maroc kuwa 22 Mutarama,mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.