Print

Umugabo yatwikishije umugore we amazi ashyushye amuziza ko yamukanguye ngo basangire ibyokurya bya mu gitondo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2021 Yasuwe: 3226

Uyu mugabo yarakajwe cyane n’uko umugore we bari bamaze imyaka 5 babana yamubyukije ari mu bitotsi ngo aze basangire ibyokurya bya mu gitondo bituma ajya gufata amazi ashyushye cyane ayamumenaho.

Abayobozi bavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu rugo rw’aba bombi ruri ahitwa Konya muri Turkia kuwa 09 Mutarama uyu mwaka.

Uyu mugore wahiye umugongo wose yahise ajyanwa kwa muganga nyuma y’aho umugongo we wari wabaye umutuku kubera ubushye.

Ubwo itangazamakuru ryamusangaga ku bitaro aho yari arwariye,Madamu Rukiye yasobanuye ko uyu mugabo yamuhoye ko yamubyukije ngo basangire ibya mu gitondo nyamara we yarabikoze nko kumutungura.

Ati “Nateguye ibiryo bya mu gitondo ndangije njya kureba umugabo wanjye ko narangije.

Yararakaye cyane arangije ambaza impamvu mukanguye anampa gasopo ko ntazongera kumubangamira.Nahise njya gusangira n’umukobwa wanjye.

Yahise aza agifite umujinya ambwira ko tugiye gutandukana ndetse azatwara umukobwa wanjye uko nabigenza kose.

Yahise afata amazi ashyushye ayamena mu ijosi.Yashakaga kuyamena mu isura ariko ndamuhunga.

Nahise mpunga ariko umupira nari nambaye wahise ufatana n’uruhu.Yanjugunyeho amazi yari asigaye,amwe ameneka ku kirenge cy’umwana wanjye andi amfata ku itako.

Nashakaga guhunga ariko uburibwe bwari bwinshi.Ngarutse nasanze umwana wanjye ari kurira umugabo ahita ankurura imisatsi anjyana mu bwogero.”

Uyu mugore yavuze ko amarira y’umwana we yamuteye imbaraga zo guhangana n’uyu mugabo we ndetse nyuma yaje guhungira ku muturanyi we amutiza telefoni ahamagara polisi iraza imujyana kumufunga.

Uyu mugabo ntiyatinze muri gereza kuko bahise bamufungura ariko abaturage bashaka kumwica polisi imusubiza muri kasho.

Uyu mugore yavuze ko atumva ukuntu umugabo we yari ahise afungurwa kandi yarashyize ubuzima bwe n’ubw’umukobwa we mu byago ndetse yemeza ko abagore bo muri Konya bahohoterwa abagabo babikoze ntibahanwe.



Rukiye yatwitswe umugongo n’umugabo we