Print

Cristiano Ronaldo yakoze akandi gahigo gakomeye cyane ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2021 Yasuwe: 1698

Cristiano Ronaldo yaraye aciye kuri Josef Bican banganyaga ibitego 759 ndetse nibo bari aba mbere ku isi mu gutsinda ibitego byinshi mu mikino izwi.

Cristiano Ronaldo yari ategereje guca agahigo ku Cyumweru bahura na Inter Milan ariko iyi kipe yabatsinze ibarusha ibitego 2-0 ntiyabasha kwitwara neza.

Ronaldo yatsinze igitego cya 760 ku munota wa 64 w’umukino afasha Juventus kwegukana igikombe cya Super Cup cyabaye icya 4 atwaye muri iyi kipe.

Josef Bican ukomoka muri Austria na Czech watsinze ibitego 759 hagati y’umwaka wa 1931 na 1955.

Mu bakinnyi bagikina umupira w’amaguru, Lionel Messi niwe wabasha gukuraho agahigo ka Cristiano Ronaldo kuko we afite ibitego 734 mu mikino yose amaze gukina ndetse uyu afite imyaka mike ugereranyije na Ronaldo umurusha imyaka 2.

Urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino izwi:

Cristiano Ronaldo - 760
Josef Bican - 759
Pele - 757
Lionel Messi - 742
Romario - 734
Gerd Muller - 720
Ferenc Puskas - 706
Eusebio - 615
Ferenc Deak - 558
Arthur Friedenreich - 554