Print

Umugabo yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka 2 abisabwe n’umupfumu ngo abone ubukungu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2021 Yasuwe: 3765

Bwana Jonathan Mwewa yavuze ko umupfumu w’ahitwa Solwezi ariwe watumye asambanya uyu mwana w’umukobwa mu cyumweru gishize kuko ngo yabitegetswe n’umupfumu yari yagiye kuraguzaho.

Nkuko yabibwiye abapolisi,Mwewa yagiye kuraguza kuri uyu mupfumu kuwa 05 Mutarama 2021,asaba ko yahabwa imbaraga zamufasha kuzamuka mu bucuruzi bwe undi amutegeka kujya gusambanya umwana muto ukiri isugi.

Yagize ati “Muganga yambwiye ko ngomba gusambanya umwana muto w’isugi kugira ngo ubucuruzi bwanjye butere imbere.”

Uyu mugabo yakomeje abwira polisi ko niba babishaka yabajyana aha Solwezi akabereka uyu mupfumu ufite inkomoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo Mwema ufite umugore n’abuzukuru yafashwe ari gusambanya uyu mwana w’imyaka 2 n’amezi 10 w’umuturanyi we.

Uyu mwana yarangiritse cyane mu myanya y’ibanga,ubu arembeye mu bitaro.Uyu mugabo wasambanyije uyu mwana yagejejwe imbere y’urukiko ku munsi w’ejo.