Print

Mama w’umuhanzi Christopher yahitanwe n’uburwayi

Yanditwe na: Martin Munezero 21 January 2021 Yasuwe: 2562

Umwe mu bantu ba hafi b’umuryango wa Christopher yavuze ko umubyeyi wa Christopher yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Umuhanzi Christopher asigaranye umubyeyi umwe ari we se.

Christopher apfushije umubyeyi nyuma ya Humble Jizzo wo muri Urban Boys nawe uherutse kubura se.

Muri Kanama 2016 inkuru yabaye kimomo mu itangazamakuru ko Christopher yavuye muri Kina Music nyuma y’imyaka igera kuri irindwi bari bamaze bakorana mu buryo buzwi bishimangirwa n’Itangazo ubuyobozi bw’Inzu itunganyamuzika ya Kina Music bashyize hanze.

Bumvikanishije ko impande zombi zafatiye hamwe umwanzuro nyuma y’ibiganiro byabahuje; Muri iryo tangazo bagiraga bati ”Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazaza he muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye. Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.”

Nyuma y’iri tangazo handitswe byinshi mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu hakwirakwije ibihuha by’uko Christopher yaba akuye akarenge ke nyuma yo kubona ko Knowless ariwe uri ku ibere muri Kina Music.

Aganira na Radio Rwanda tariki ya 30 Ukwakira 2017 Christopher yakuyeho urujijo rw’ibyavugwaga,atangaza ukuri ko nta gishya yari akibona muri Kina Music uretse wenda kuba atarishyuraga indirimbo muri Kina Music.

Yagize ati “Mu by’ukuri njyewe nabonye n’ubundi nta kintu nkora ubungubu ntakoze ndi muri Kina Music, yego twagabanaga imirimo ariko ugasanga n’ubundi byinshi ndabyikorera. Wenda kwandika indirimbo no kuririmba byo nagombaga kubikora wasangaga wenda icyo ntikoreraga ari ukwishyura indirimbo gusa.”

Yakomeje avuga ko yatangiye kwishyura indirimbo avuye muri Kina Music ngo wasangaga kenshi umuhanzi wo muri Kina Music ariwe wikorera ibikorwa byinshi bitewe n’uko bari abahanzi bane bakoreragamo.

Ati” Nishyuye indirimbo bwa mbere mvuye muri Kina Music yitwa ijuru rito, ntago Kina Music irimo abakozi benshi kandi twari abahanzi bane rero kubera ko habamo umukozi umwe ‘Clement’ wenyine wasangaga umuhanzi ari we wikorera byinshi.”