Print

Ali Kiba afitanye isano rya hafi n’uwari usanzwe azwi nka Papa wa Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 22 January 2021 Yasuwe: 2222

Ni nyuma y’aho Abdul Juma agaragaye muri videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yumva indirimbo nshya ya Ali Kiba yitwa ‘Infidèle’, akongeraho ubutumwa yageneye uyu muhanzi, amusaba kudacika intege.

Abdul Juma yashimagije Ali Kiba ubusanzwe utajya yumvikana na Diamond ati: “Ali Kiba muhungu wanjye, nshuti yanjye, indirimbo yawe yankoze ku mutima. Komeza ukore umuziki mwiza, funga urukweto (boot) ntiwite ku magambo y’abantu, ntiwite ku y’Abaswahili, Imana iguhe umugisha!”

Ali Kiba ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Sam Misago niba azi uyu musaza, yasubije ati: “Uyu muzehe aranzi mu mikurire yanjye yose nk’umwana we.” Yasobanuye ko uyu musaza bari baturanye mu gace ka Kariakoo gaherereye mu mujyi wa Dar es Salaam Tanzania igihe kirekire.

Ali Saleh Kiba abajijwe uko yakiriye kumva uyu musaza aririmba indirimbo ye, yasubije ko atazi neza niba ari we yatekerejeho, gusa avuga ko yaba yarakunze indirimbo bitewe n’ubutumwa buyirimo kuko bisanzwe mu muziki.

Abdul Juma agaragaye ashyigikiye Alikiba nyuma y’aho nyina wa Diamond, Sanura Sandra uzwi nka Mama Dangote atangarije ko atari we babyaranye uyu muhanzi, ahubwo se ari undi witwa Salim Idi Ny’ange.