Print

Hamenyekanye umuntu watumye Paul Pogba yongera kuba umukinnyi ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2021 Yasuwe: 4136

Ubu ibyishimo ni byose kuri Manchester United bench ikomeje kuba iya mbere muri Premier League nyuma y’aho Paul Pogba ayifashije gutsinda Fulham.

United ikomeje kwitwara neza muri Premier League ariko ibinyamakuru byo mu Bwongereza biratangaza ko kuza kwa Darren Fletcher wakiniye iyi kipe mu gihe cya Sir Alex Ferguson biri mu biri kuyifasha.

Uyu Darren Fletcher yamaze imyaka 10 akorana na Sir Alex Ferguson ndetse yari umwe mu bakinnyi yizeraga cyane ariyo mpamvu United yamwitabaje mu minsi ishize.

Uyu mutoza uri mu bungirije Solskjaer yazanwe mu ikipe ya mbere kugira ngo atange umusanzu we mu kuzamura abakinnyi b’iyi kipe barimo na Paul Pogba wari warasubiye inyuma.

Iki cyizere yakigiriwe nyuma y’amezi 3 yari amaze atoza amakipe y’abato ya United.

Kuva yagera mu ikipe nkuru, Darren Fletcher yahawe akazi ko kuzamura urwego rw’abakinnyi bo hagati ahereye kuri Pogba ariyo mpamvu uyu Mufaransa akomeje guhesha amanota iyi kipe y’ubukombe ku isi.

Pogba aheruka gutsinda ibitego 2 byahesheje intsinzi United birimo icyo yatsinze Bunley n’icyo yatsinze Fulham muri iki cyumweru.

Fletcher amaze kongerera Pogba ubumenyi ku bijyanye no gukina yugarira cyane ko muri iki gihe ari umwe mu bakinnyi bari kugarura imipira itakajwe ndetse anakomeza ubuhanga asanzwe afite bwo gutanga imipira.

Mu mikino 5 United imaze gukina iri kumwe na Fletcher,3 ntiyinjijwe igitego mu gihe muri iyo mikino yose imaze kwinjizwa ibitego 3.

Fletcher yavuye muri United muri 2015 akinira imyaka 2 West Brom, mbere y’uko yerekeza muri Stoke hanyuma aza gusezera muri 2019 afite imyaka 35.

Mu minsi ishize, Solskjaer w’imyaka 47,yashimye Fletcher ati “Darren afite amaraso ya United [DNA] amutemba mu mitsi anazi neza icyo bisaba kugira ngo umuntu akinire United.

Ari gutangira akazi k’ubutoza kandi ubunararibonye bwe mu kibuga no hanze yacyo byiyongereyeho ubushake bwe bwo gutsinda no gukora cyane,n’inyongera nziza mu ikipe.”