Print

Broni yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kuva ku rubyiniriro agasambanywa n’abasore benshi bikamuviramo Urupfu

Yanditwe na: Martin Munezero 22 January 2021 Yasuwe: 4747

Nk’uko amakuru akwirakwizwa hirya no hino mu gihugu cya Ghana abivuga, ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Mutarama 2021, nyakwigendera Ama yitabiriye ibirori bya Karnival byabereye i Budumburam mu karere ka Gomoa mu Burasirazuba bwa Ghana, aza kubyina akorera amafaranga menshi agera ku madorali 100, umunaniro no gusambanywa ku gahato n’abasore benshi bimuviramo urupfu rutunguranye.

Byamenyekanye ko muri iyo Karnivali ikibazo cyatejwe n’imbaga y’abantu ubwo bashyiragaho integano y’umuntu uri bubyine kurusha abandi ko ari buhabwe amadorari 100.

Ama Broni yaje kujya kurubyibniro arabyina karahava maze amafanga arayegukana. Nyakwigendera yagiye ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga abasore bamwirundaho batangira kumukorakora ku bice byibanga, yaje gucika intege bituma ahagarika kubyina.

Ababyiboneye bavuga ko Ama Broni yapfuye amaze gusimbuka ku rubyiniro avunika ijosi agerageza gutoroka abagabo bamusambanyaga mu gihe cyo kubyina kwe.

Hagati aho, undi muntu wabyiboneye avuga ko mu gihe yamanukaga kuri stage, abantu bagumye kumwuzuraho bamusambanya agataka cyane ntiyabona ubutabazi kuko batekerezaga ko yari yasinze. Nyuma yagejejwe kwa muganga ariko ahita apfa.