Print

Hakuweho urujijo rw’ahabereye ubwicanyi bwakozwe na Kaneza Christa wishe umugabo we Thierry Kubwimana ngo kugira ngo asigarane imitungo ye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 January 2021 Yasuwe: 18349

Ifoto y’umugore ukiri muto ari kumwe n’umugabo na we ukuri muto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, mu gatuza k’umugabo handitseho ngo R.I.P (Ruhukira mu Mahoro).

Hari bamwe baketse ko ari inkuru y’ibyabereye mu Rwanda ariko siko bimeze ahubwo ni amahano yabereye i Burundi.

Umuvugizi wa Polisi y’Iburundi, Petero Nkurikiye ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, nibwo yavuze ku bwicanyi bwakorewe Thierry Kubwimana.

Yavuze ko yishwe n’abagizi ba nabi bafatanyije n’umugore we, Kaneza Christa mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iryo ku wa 25 Ugushyingo 2020, ubwicanyi bwabereye ahitwa Gasekebuye, muri Zone Musaga, Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura.

Kaneza Christa wari umugore wa nyakwigendera yerekanwe ari kumwe n’abagabo babiri Niyongabo Emmanuel, na Ndibanje Jean Paul bafashwe.

Uwitwa Minani André na we ukekwaho uruhare muri buriya bwicanyi aracyashakishwa.

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi avuga ko uriya mugore ubwicanyi bukimara kuba yagiye ahitwa Rohero ‘bikekwa ko yajyanye ibintu bifite agaciro cyangwa ahungishije abicanyi’.

Ati “Twamaganye abantu, abagore cyangwa abagabo biha ububasha bwo kwica abo bashakanye. Ibi bintu ni ibara, bibwira ko bitazamenyekana, twamenyesha ko Polisi ifite ububasha bwo gukurikirana ikamenya uwakoze icyaha, turamenyeka ko n’undi wagize uruhare muri ubu bwicanyi azafatwa.”

Ndibanje Jean Paul ni we wabaye intandaro yo gufatwa kwa bariya bantu kuko ngo yataye telefoni aho ubwicanyi bwabereye.

Nkurikiye avuga ko uriya mugabo mbere yo kwicwa yabanje kwirwanaho nk’uko iperereza ryabigaragaje, ngo abamwishe babonye ko abananiye, baramurasa.