Print

Georgina Rodriguez yaciye ibintu kubera imitoma yateye umukunzi we Cristiano Ronaldo nyuma yo guca agahigo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2021 Yasuwe: 3368

Uyu kizigenza wa Juventus’ aherutse kuyifasha kwegukana Super Cup y’Ubutaliyani batsinze Napoli ibitego 2-0 ndetse uyu mukinnyi yatsinze igitego muri uyu mukino cyatumye akora agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego byinshi mu marushanwa azwi cyane ko yagize 760.

Nyuma yo guca aka gahigo,uyu mukunzi we yagiye kuri Instagram amubwira amagambo yo kumusingiza cyane ati “Ahari ubumwe hahora intsinzi.Uri umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka,wamaze kuba umunyabigwi kandi umbere icyitegererezo.

Urakoze cyane rukundo kubera ibintu byinshi.Kandi ngushimiye kubera ikindi gikombe watwaye.

Ni ishema n’ibyishimo byinshi kugendana nawe ngufashe ikiganza muri uru rugendo rw’ubuzima.”

Ronaldo niwe ufite ibitego byinshi muri Serie A kuko agejeje kuri 15,akaba arusha 3 abamukurikiye.