Print

Rutsiro: Umuyobozi w’Ibitaro akurikiranyweho kugerageza gusambanya umukozi ku gahato

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2021 Yasuwe: 3459

RIB yatangaje koyataye muri yombi umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uyu muyobozi witwa Niringiyimana Eugene, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, ariko ngo ibyo akurikiranyweho bikekwa ko yabikoze mu ijoro ryakeye.

Ku rukuta rwa Twitter, kuri uyu wa 22 Mutarama 2021 RIB yanditse iti “Uyu munsi, RIB yafunze Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro imukurikiranyeho ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mugihe iperereza rikomeje”.