Print

Amavubi yakuye inota ry’ingenzi cyane ku gihugu cya Maroc muri CHAN 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2021 Yasuwe: 2187

Amavubi akomeje gutungurana kubera urwego ariho kandi nta mikino myinshi yabonye yo kwitegura,yihagazeho anganya na Maroc 0-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu kuri stade de la Reunification mu gihugu cya Cameroon.

Umukino watangiye Maroc iri hejuru bigaragara nkuko bisanzwe ku makipe y’Abarabu ariko uko iminota yagendaga yicuma niko Amavubi yinjiye mu mukino arayizibira.

Amavubi yaje ari kuri gahunda yo kudatsindwa uyu mukino,yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 34 ubwo Hakizimana Muhadjiri yatunguraga umunyezamu wa Maroc ariko umupira awushyira muri Koloneri.

Amavubi yongeye kubona uburyo bwiza umupira ugiye kurangira ubwo Nshuti Dominique Savio yacengaga myugariro wa Maroc akinjira mu rubuga rw’amahina hanyuma ahereje umupira Iradukunda ntiwamugeraho uramugarukira asubijemo myugariro wa Maroc awukuramo usanga Ngendahimana awutera mu kirere.

Abakinnyi binjiye mu kibuga basimbuye ni Iradukunda Jean Bertrand wasimbuye Sugira Ernest,Ngendahimana Eric asimbura Kalisa Rachid,Danny Usengimana Asimbura Nshuti Dominique Savio.

Amavubi agize amanota 2 mu itsinda cyane ko yanganyije na Uganda 0-0 mu mukino ubanza mu gihe Maroc ya mbere ifite amanota 4.Uganda irakina na Togo mu mukino wa kabiri.

U Rwanda ruzakina na Togo mu mukino wa nyuma rusabwa gutsinda kugira ngo rwerekeze muri ¼ nkuko rwabigezeho muri 2016.

Nyuma y’uyu mukino,Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yagize ati “Mwakoze kwimana u Rwanda Bana b’u Rwanda! Tubizeyeho intsinzi ku rugamba rusigaye na Togo.”


Abakinnyi babanje mu kibuga mu Mavubi