Print

Ingabo za Uganda zivuganye Abarwanyi 189 ba Al Shabaab

Yanditwe na: Martin Munezero 23 January 2021 Yasuwe: 3214

Col. Akiiki yavuze ko ingabo za Uganda ziciye aba barwanyi mu duce turimo Sigaale, Kayitoy na Adimole, ati: “hapfuyemo abarwanyi 189 bakorana na Al Qaeda, hasenywa ibikoresho byabo bifashisha mu iterabwoba.”

No mu gace ka Dncadaafeedow, ingabo za Uganda zahagabye igitero, kiburizamo inama Al Shabaab yari yateguye. Icyo nacyo ngo cyakomerekeyeho abandi barwanyi.

Nk’uko Daily Monitor dukesha aya makuru yabitangaje, Brig. Gen. Don Nabasa uyoboye ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia yavuze nta musirikare wa Uganda wapfuye cyangwa ngo akomerekere muri iki gitero.

Gen. Nabasa kandi yavuze ko mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu, ingabo za Uganda zirakomeza operasiyo zo guhigira abarwanyi ba Al Shabaab, aho baba bari hose.