Print

Minisitiri w’intebe wa Congo Ilunga mu mazi abira

Yanditwe na: Martin Munezero 24 January 2021 Yasuwe: 4366

Depite Chérubin Okende, yabwiye Reuters ko abadepite 300 muri 500 babarizwa mu nteko ya Congo Kinshasa ari bo basinye icyemezo cyo gutakariza icyizere Minisitiri Ilunga, anahabwa amasaha 48 yo kuba yegujwe atabikora agatakarizwa icyizere.

Abadepite ba Congo Kinshasa batangije urugendo rwo kwirukana Minisitiri w’Intebe, nyuma y’ukwezi kumwe Perezida Félix Tshisekedi yitandukanyije n’uwamubanjirije, Joseph Kabila.

Itandukana ry’aba bagabo bombi kandi ryanasize Jeanine Mabunda wari Perezidante w’Inteko ishinga amategeko ya Congo yeguzwa, bijyanye n’uko yafatanyaga na Kabila mu kubangamira Tshisekedi.

Bivugwa ko Kabila n’abamushyigikiye bakunze kwitambika imishinga imwe n’imwe ya Tshisekedi bigatuma adashyira mu bikorwa ibyo yemereye Abakongomani, ikaba impamvu yashatse ubwiganze mu nteko kugira ngo abashe kwigobotora uriya wamubanjirije.

Mu busanzwe Inteko Ishinga amategeko ya Congo Kinshasa yari yiganjemo abadepite bo mu ishyaka FCC rya Joseph Kabila, gusa ubwo Tshisekedi yitandukanyaga na we yashinze ihuriro yise “Union Sacrée de la nation”, nka bumwe mu buryo bwo gukurura abadepite bo mu yindi mitwe ya Politiki akabahuza n’abe, kugira ngo umubare wabo urute uw’abashyigikiye Kabila.

Depite Okende yabwiye Reuters ko “Abenshi mu badepite mu nteko bashyigikiye ko Minisitiri w’Intebe agenda.”

Mu gihe Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba usanzwe ari uwo ku ruhande rwa Kabila aramutse agiye, Guverinoma yari ayoboye na yo izaseswa ubundi Perezida Tshisekedi ashyireho Guverinoma igizwe n’abamushyigikiye, bazamworohereza gushyira mu bikorwa imishinga ye.

Byitezwe ko izi mpinduka zizanagera mu zindi nzego zikomeye nka Komisiyo y’amatora n’inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’igihugu.