Print

Abafana ba Chelsea basabiye umusifuzi David Coote ikarita itukura nyuma yo gutega umukinnyi wabo Mount [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2021 Yasuwe: 1364

Aba bafana bavuze ko uyu musifuzi yazibiye bikomeye Mount bigatuma adatsinda kurusha uko bamwe muri ba myugariro babigenza.

Abafana ba Chelsea bavuze ko Bwana Coote arusha kugarira bamwe muri ba myugariro bo mu Bwongerezaariyo mpamvu FA ikwiriye kureba ibyo yakoreye Mount nawe ikamuha ikarita y’umutuku.

Chelsea yasezereye iyi kipe ya Luton Town iyitsinze ibitego 3-1 byose byatsinzwe na Tammy Abraham ikatisha itike yo guhangana na Barnsley mu cyiciro cya 5 muri FA Cup.

Uku gutsinda kwagabanyije igitutu ku mutoza wa Chelsea,Frank Lampard umaze iminsi mu mazi abira kubera gutsindwa umusubirizo.

Umusifuzi Coote yashatse guhindukira ngo arebe aho umupira wari uri ariko atega Mount atabishaka ariyo mpamvu abafana ba Chelsea bacitse ururondogoro.