Print

Social Mula yikomye Bruce Melodie wamwiyemeyeho

Yanditwe na: Martin Munezero 25 January 2021 Yasuwe: 3972

Muri iki kiganiro Social Mula yavuzemo ko ari umufana ukomeye w’umuziki wa Marina ndetse na Marina nawe avuga ko akunda cyane ibikorwa Social Mula akora.

Social Mula yaje kubazwa n’umunyamakuru Philpeter ku bijyanye n’indirimbo ye nshya yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Zizou Alpcacino indirimbo bise « Iyo byanze » maze avuga ko Bruce Melodie yishyize hejuru akanga kuyipostinga ndetse no kuyisangiza abakunzi be.

Social Mula avuga ko uku kwishyira hejuru kwa Bruce Melodie kwazamutse cyane nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV ari nayo télévision Social Mula yatangiyeho iki kiganiro. Social Mula yakomeje avuga ku kibazo yaba yaragiranye na Social Mula muri salax awards ziheruka zabereye muri Selena Hotel aho yavuze ko Bruce Melodie ariwe ufite ibibazo.

Social Mula yakomeje avuga ko yagerageje kwegera Bruce Melodie ngo bakemure ibibazl bafitanye ariko biranga nubwo Social yavuze ko ari umufana wa Bruce Melodie ndetse avuga ko anaririmba neza.