Print

Murumuna wa Dr Kigabo yitabye Imana ku munsi mukuru we yari gushyingurwaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2021 Yasuwe: 4140

Dr Kigabo,yitabye Imana ku wa 15 Mutarama 2021, azize Coronavirus. Nyuma y’iminsi 10, murumuna we wabaga muri Australia nawe yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muvandimwe wa Dr Kigabo witwa Gicondo Sophany yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.

Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n’umugore we n’abana.

Iyi nkuru y’incamugongo yageze mu muryango wa Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri ubwo biteguraga imihango yo gushyingura uyu nyakwigendera umaze iminsi atabarutse, babwirwa ko Gicondo Sophany wabaga muri Australia nawe yashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere.

Mukuru w’aba bombi, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko Bicondo yari amaze igihe arwaye ariko akaba yarazahajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Dr Kigabo Thomas, kuva ubwo amererwa nabi kugeza ashizemo umwuka.

Uyu Gicondo yari amaze iminsi atabasha kuvuga, ariko nyuma atangira kujya avuga akongera agaceceka ariko ku munsi w’ejo nibwo yaryamye abantu bagiye kureba basanga yamaze gushiramo umwuka.”

Amakuru y’urupfu rwa Gicondo yamenyekanye mu gihe, mukuru we bakurikirana, Dr Kigabo biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri.