Print

Hatangajwe abakinnyi batatu batumye Frank Lampard yirukanwa muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2021 Yasuwe: 3566

Kuri uyu wa Mbere nibwo Frank Lampard yirukanwe mu ikipe ya Chelsea yari amazemo amezi 18 ariko nta musaruro yari agitanga bitewe n’ibibazo byari mu rwambariro nubwo yahawe miliyoni zirenga 200 z’amapawundi agura abakinnyi.

Amakuru avuga ko myugariro Antonio Rudiger aherutse kurwana na Cesar Azpilicueta bapfa ko bifuzaga ko Frank Lampard yirukanwa.

Bivugwa ko Rudiger na Azpilicueta batigeze bumvikana na rimwe bitewe nuko yashyigikiraga Lampard mu gihe abandi bo bifuzaga ko yirukanwa cyane ko ngo batakundaga uburyo yateguraga imikino no kuba atari mwiza mu gusoma umukino.

Abakinnyi benshi bafashije Chelsea kugera ku mwanya wa kane mu mwaka w’imikino ushize,bababajwe no gukurwa mu kibuga bagasimburwa n’abandi batatanze umusaruro nka Timo Werner, Kai Havertz, Ben Chilwell, Edouard Mendy na Thiago Silva.

Kubura umwanya kwa bamwe mu bakinnyi barimo Antonio Rudiger, Jorginho na Marcos Alonso byateje umwuka mubi muri Chelsea bituma n’abandi bakinnyi badakoreshwa barakara ntibakorera Frank Lampard.

Rudiger, Marcos Alonso na Jorginho bivugwa ko bateje umwuka mubi bigera hejuru mu buyobozi nabwo bubigeza kuri nyirayo Abramovich wahise afata umwanzuro wo kwirukana Lampard.

Rudiger yakuwe mu bakinnyi babanza mu kibuga asimburwa na Thiago Silva ndetse na Kurt Zouma gusa mu mikino ishize yabanje mu kibuga irimo uwa Fulham na Leicester.

Lampard niwe mutoza wari ufite amanota make ku mukino ugereranyije n’abandi bahawe akazi na Roman Abramovich.

Lampard yasize Chelsea igeze ku mwanya wa 9 n’amanota 29 kandi ariyo yakoresheje Amafaranga menshi igura abakinnyi mu mpeshyi ishize aho yarekuye miliyoni 200 z’amapawundi

Umuherwe wayo Roman Abramovich yahisemo kwirukana Frank Lampard kubera impamvu zirimo uyu musaruro mubi.

Uyu Murusiya yagize ati "Iki n’icyemezo kigoye cyane ikipe ifashe,atari uko gusa mfitanye umubano mwiza na Frank ahubwo kubera ko nanamwubaha.

N’umugabo ufite ubunyangamugayo bwinshi kandi ufite amahame y’ubunyamwuga menshi agenderaho.Ariko kubera ibihe turimo,turizera ko ari byiza guhindura abatoza.

Mu izina rya buri wese mu ikipe,ubuyobozi by’umwihariko nanjye ubwanjye,dushimiye Frank akazi gakomeye yakoze nk’umutoza mukuru kandi tumwifurije gutsinda mu hazaza he.

N’umunyabigwi ukomeye mu ikipe yacu kandi icyubahiro cye hano ntikizahinduka.Azahora ahabwa ikaze hano Stamford Bridge.

Ubu butumwa bwa Abramovich bwunganiwe n’ubw’ikipe bugira buti “Umusaruro uheruka ntabwo uhuye nibyo ikipe yifuzaga kuko usize ikipe muri kimwe cya kabiri cy’urutonde rusange ndetse nta n’icyziere cy’uko hari icyahinduka.”