Print

Minisitiri Munyangaju yaganiriye n’abakinnyi b’Amavubi abagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2021 Yasuwe: 1561

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko abakinnyi b’Amavubi mu byo basabwe n’Umukuru w’Igihugu harimo "gukinana imbaraga bashyize hamwe, gukinana ubuhanga, gushaka ibitego no guhesha ishema u Rwanda."

Amavubi ari ku mwanya wa 3 mu itsinda C n’amanota abiri, ni nyuma y’uko yanganyije ubusa ku busa mu mikino ibiri yahuyemo na Uganda ndetse na Maroc.

Kuri uyu wa Kabiri saa tatu nibwo u Rwanda rurahura na Togo mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C rya CHAN 2020 rusabwamo gutsinda byanze bikunze ngo rugere muri 1/4 cy’irangiza.

Togo yagaragaje ko atari agafu k’imvugwarimwe ubwo yatsindaga Uganda ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu matsinda bituma Abanyarwanda babona ko basabwa kwitonda.

Iyi kipe yabanje gusuzugurwa ubwo yatsindwaga na Maroc igitego 1-0 ariko kuri Uganda yerekanye ko ikanganye cyane.

Mu itsinda C biracyari bibisi kuko buri kipe ishobora gukomeza mu gihe yakwitwara neza kuri uyu wa Kabiri.

Kugeza ubu, Maroc iyoboye n’amanota ane, Togo atatu, u Rwanda abiri, Uganda rimwe. Ibi bivuze ko umukino wa nyuma muri iri tsinda ariwo uzasobanura byose.

Ku ruhande rw’Amavubi, irasabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza bitaba ibyo aba basore basezererwa batarenze umutaru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa Mbere, umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, yavuze ko bagomba gukina batizigamye kuko ariyo mahirwe yonyine basigaranye yo gukomeza.

Ati “Nta kintu kinini umuntu yavuga ku mukino w’ejo kuko igisobanuro cyawo cyo kirahari. Igisobanuro cyawo kirasobanutse neza ko nta yandi mahitamo dufite, bidusaba kwinjiramo nta cyo dusize inyuma.”

Iradukunda Jean Bertrand wagize imvune idakanganye ubwo bari mu myitozo akagongana na Rutanga Eric gusa Mashami yavuze ko afite amahirwe yo kuzakina uyu mukino.