Print

Kamonyi:Gitifu washinjwe gukubitira abaturage mu buriri, bamwe akabatesha gutera akabariro yahagaritswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2021 Yasuwe: 2269

Mbonyubwami yahagaritswe nyuma y’inkuru imushinja gukubita abaturage yanyuze kuri TV1, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko komite nyobozi y’Akarere yahagaritse mu kazi by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel, mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ati "Nibyo twamuhagaritse by’agateganyo kugira ngo tubikurikirane kuko hari ibyo abaturage bavuga hakaba n’ibyo nawe avuga, mu by’ukuri twabikoze kuko ushaka ubutabera areba impande zose atarebye rumwe gusa, kugira ngo buri wese ahabwe umwanya wo kwiregura.”

Yavuze ko bazafata umwanzuro wa nyuma bashingiye ku byo iperereza rizagaragaza.

Bamwe mu baturage baganiriye na TV1, bavuze ko byari byarabaye ingeso kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel.

Hari umugore wavuze uburyo gitifu yamuguye hejuru mu buriri we n’umugabo we, bari gutera akabariro mu rukerera.

Yagize ati “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo, barinjira barakingura baradukubita n’umugabo. Twari dutangiye n’umurimo w’abashakanye n’uko aradukubita. Aho yankubise ingumi mu misaya no mu gatuza.”

Ibi byashimangiwe n’umuturanyi w’uyu muryango wumvise imirwano akaza gukiza agira ngo ni umugore n’umugabo barwanira mu nzu ariko agasanga ari gitifu wabajujubije, bambaye ubusa ku gasozi.

Ati “Nagiye kumva numva saa kumi n’imwe n’igice umwana avugije induru, ngenda nzi ko ari umugore n’umugabo bari kurwana mpageze nsanga bamusohoye yambaye ubusa hejuru.”

Abandi batuye muri aka kagali bemeza gusanga abantu mu buriri akabakubitako ari ingeso y’uyu muyobozi. Bavuga ko ari ibisanzwe kuko hagaragaye n’amashusho y’undi mugabo ari gukubitwa yambaye ubusa.

Hari umuturage wavuze ko Mbonyubwami ajya agaragara afite amapingu akayambika abantu, yarangiza akabakubitira ku karubanda.

Ati “Nk’uriya ni umuturanyi wacu twasanze yambaye ubusa gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika, ari kwigaragura hasi abana bato n’abakecuru bamureba.”

Aba baturage bagendeye kuri aba ndetse n’izindi ngero z’abo yagiye akubita muri ubu buryo, bamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kwiga uburere.