Print

Intsinzi y’Amavubi yatumye AbanyaKigali bava muri Guma mu rugo birara mu mihanda kubera ibyishimo [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2021 Yasuwe: 6423

Abafana b’Amavubi biraye mu mihanda mu karere ka Nyarugenge I Nyamirambo bishimira intsinzi Karahava nyamara birengagije ko umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu rugo kubera ubwandu bwinshi buri kuwugaragaramo.

Igitangaje cyane nuko bamwe bavuye mu rugo bambaye amasume ndetse hari umugabo waje wambaye inkweto z’umugore we mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi.

Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019 ubwo yatsindiraga Ethiopia iwayo igitego 1-0 mu gushaka itike y’iri rushanwa ryari kuba muri Mata 2020, ariko rikimurirwa mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

Ku ikipe y’u Rwanda, wari umukino utandukanye n’indi ibiri yabanje, kuko rwaje rushaka intsinzi kandi ruyigeraho ku bitego byiza cyane.

Amavubi yatsinze uyu mukino ku bitego byatsinzwe na Niyonzima Olivier “SEFU”,Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwazamutse muri ¼ ari urwa kabiri n’amanota atanu, aho ruzahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea, Tanzania na Namibia, ariko iki gihugu cya nyuma cyamaze gusezererwa.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Bayisenge Emery 8’), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Twizeyimana Martin Fabrice 56’), Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio (Sugira Ernest 61’), Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).

Togo: Abdoul-Moubarak Aigba, Bilal Moussa, Abdoul-Sabourg Bode, Messan Toudji, Abdou-Samiou Tchatakora, Yandoutne Nane (c), Ismael Ouro-Agoro, Kossivi Adjahli, Abdoul-Halimou Sama, Kakouvi Amekoudi na Kparo Ahoro.