Print

U Burundi butegereje ko u Rwanda rukora ibyo rwasabwe nkuko nabo babikoze kugira ngo umubano mwiza ugaruke

Yanditwe na: Martin Munezero 28 January 2021 Yasuwe: 3070

Karerwa avuga ko mu byo u Rwanda rwari rwasabye harimo kumenya niba u Burundi bucumbikiye abashaka kurugabaho ibitero, ingingo iki gihugu cyatanzeho igisubizo. Ati: “Haje umugwi utohoza [itsinda] usanga abo bantu ntabahari.”

Yavuze ko u Rwanda narwo hari intambwe rwateye nko kureka impunzi zigataha ku bushake, gusa ngo hari ibitarakorwa nko kohereza mu Burundi abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Avugana na BBC ati: “Dukomeza gusaba kandi usaba arihangana. Twizeye ko bizatinda ariko bigakunda. Twebwe ibyo badusabye byose twarabikoze. Twe ntabyo tugisabwa. 50% byagombaga gukorwa n’u Burundi byarakozwe, hasigaye 50% by’ u Rwanda.”

Uretse ubusabe bwavuzwe haruguru, kohereza abandi bantu 19 bagabye igitero mu Burundi, bagasubira mu Rwanda. Kureka Abarundi bashaka gutaha bakabikora ndetse no kutivanga muri politiki y’ u Burundi. Ni ingingo avuga ko zifitiwe ibimenyetso.

Jean Claude Karerwa Ndenzako avuga ko umubano ibyasabwe bizubahiriza ku bw’inyungu z’impande zombi ndetse no kukubahiriza amategeko mpuzamahanga.

U Rwanda n’ u Burundi bimaze imyaka isaga itanu birebana nabi. Buri gihugu gishinja ikindi gushyigikira abashaka kugitera. Nta ruhande rwigeze rwemera ibyo ruregwa gusa u Burundi bwo bwongeraho na ziriya ngingo zavuzwe haruguru.