Print

Mashami Vincent yavuze ku ikipe ya Guinea bazahura mu mikino ya 1/4 cy’irangiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2021 Yasuwe: 2663

Mu ijoro ryakeye nibwo Amavubi yamenya ko azahura na Guinea yarangije iyoboye itsinda D n’amanota 5 nyuma yo kunganya na Tanzania 2-2.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Umutoza Mashami Vincent uheruka guha ibyishimo Abanyarwanda atsinda Togo ibitego 3-2,yahishuye ko we n’abakinnyi be bagiye gutangira kwiga imikinire y’iyi kipe.

Yagize ati “Ubu iyo uvuye mu mikino y’amatsinda, ni ugutsindwa uvamo ntabwo bikiri iby’amanota, igikurikiyeho ni ugushaka amakuru kuri Guinea, gusa Guinea ni igihugu cy’umupira bafite amakipe akomeye nka za Horoya ni zo zhora muri Champions League.

Tugiye kureba amashusho yayo, turebe imikino bakinnye, kugira ngo turebe ko twarushako kubitegura neza, turabizi ko ariumukino uba ukomeye, ikipe yitwaye neza ni yo ikomeza, twese twari duhugiye mu matsinda, ubu nabo bagiye gutangira gushaka amakuru yacu nk’uko natwe tugiye gushaka amakuru yabo, turitegura dushaka ko twakomeza mu cyiciro gikurikira”

Amakuru meza avugwa mu Mavubi ni uko umukinnyi wo hagati, Nsabimana Eric ‘Zidane’, wari umaze iminsi 10 yaravunitse, yasubukuye imyitozo na bagenzi be.

Nsabimana yakinnye iminota 30 ya nyuma ku mukino wa Uganda ariko agira imvune y’umutsi, yatumye asiba umukino wa Maroc n’uwa Togo.

Uretse Nsabimana ‘Zidane’, Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yakiriye amakuru meza yo gusubukura imyitozo kwa Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino wa Togo ku wa Kabiri kubera imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na mugenzi w

Ikipe ya Guinea imenyereye iri rushanwa,ifite imbaraga mu busatirizi ndetse niyo ifite umukinnyi ufite ibitego byinshi mu irushanwa ariwe Yakhouba Gnagna Barry.