Print

Umugore yateye icyuma umugabo we nyuma yo kubona amafoto aryamanye n’umukobwa muto yibeshya ko yari ari kumuca inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2021 Yasuwe: 5317

Uyu mugore yafunzwe nyuma y’aho yari amaze gutera umugabo we icyuma amushinja kumuca inyuma abaturanyi bahurura baje kureba ibibaye basanga uyu mugabo ari kuvirirana ari hasi.

Uyu mugore wabanaga n’umugabo we ahitwa Cajeme, Sonora muri Mexico,yananiwe kwibuka aya mafoto bombi bifotoje bari mu buryohe bwo mu gitanda niko gutera icyuma uyu mugabo we amushinja kumuca inyuma agasambana n’umukobwa muto nyamara uwo mukobwa yari uyu mugore utariyibukaga.

Uyu mugabo yatewe ibyuma byinshi mu maboko n’amaguru niko guhita ajyanwa kwa muganga.

Ikinyamakuru Dossier Politico cyavuze ko madamu Leonora yabonye aya mafoto muri telefoni y’umugabo we uzwi ku izina rya Juan niko guhita yemeza ko ari ibimenyetso by’uko amuca inyuma.

Uyu mugore ngo yahise amwegera atangira kumutuka cyane,bahita batangira kurwana aribwo uyu mugore yamuteye icyuma umugabo arwana no kumuhunga.

Juan yabwiye uyu mugore ko ayo ari amafoto ya kera bagihura bwa mbere byatumye Leonora yibuka ubuto bwe gusa yari yamaze gukora amahano.

Uyu mugore yabwiye polisi ko yaje kumenya ko aya mafoto umugabo we yayakuye kuri email ayashyira kuri telefoni ye ubwo yari amaze kugezwa muri kasho.

Ntabwo hasobanuwe uko ibikomere uyu mugabo yatewe n’iki cyuma yatewe n’umugore we bimeze gusa yahise ajyanwa mu bitaro.