Print

Covid-19 yahitanye abantu 3 mu Rwanda abandi 363 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2021 Yasuwe: 2589

Abantu batatu bishwe na Coronavirus ni abagore b’imyaka 78 na 30 b’i Kigali n’umugabo w’imyaka 62 wo mu karere ka Rusizi.

Abanduye babonetse I Kigali: 98, Gatsibo: 52, Kayonza: 51, Gicumbi: 21, Kirehe: 17, Ngoma: 15, Rubavu: 15, Gakenke: 12, Rulindo: 11, Rwamagana: 8, Kamonyi: 8, Nyamagabe: 8, Gisagara: 6, Nyagatare: 5, Ruhango: 5, Muhanga: 4,Nyamasheke: 4, Musanze: 4, Rusizi: 4, Burera: 4, Huye: 3, Nyanza: 3, Nyaruguru: 2, Karongi: 2, Ngororero: 1.

Abamaze kwandura bose ni 14,529.Abamaze gukira bose ni 9,234 mu gihe abakirwaye ari 5,109.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

U Bushinwa bwatangije uburyo bushya bwo gupima Coronavirus hifashishijwe gukoza igipimo mu kibuno, ubu buryo bukaba bwitezweho umusaruro mu gutahura byihuse kandi mu buryo bwizewe abanduye icyo cyorezo.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Coronavirus yongeye kubyutsa umutwe muri iki gihugu dore ko hari uduce tumwe na tumwe twasubijwe muri Guma mu rugo.

France 24 yatangaje ko ubu buryo bushya bwo gusuzuma Coronavirus binyuze mu kibuno ari bwo bwitezweho gutanga umusaruro, kuko byagaragaye ko virusi itinda cyane mu kibuno kurusha uko itinda mu myanya y’ubuhumekero.

Inzobere zagaragaje ko ubu buryo bushobora gufasha kugaragaza umubare munini w’abanduye.

Aya makuru akigera hanze hari abagaragaje kubyishimira, bavuga ko ari agashya u Bushinwa buzanye mu gihe abandi bavuze ko biteye isoni.

Ubu buryo buje busanga izindi ngamba zafashwe n’u Bushimwa mu gukomeza kwirinda iki cyorezo gikomeje koreka imbaga. Ubu abinjira mu Bushinwa bagomba kuba bafite ibisubizo by’uko batarwaye Coronavirus ndetse bagashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Kugeza mu Bushinwa abasaga ibihumbi 80 nibo banduye Coronavirus ikaba imaze guhitana abasaga ibihumbi bine .