Print

Filimi y’Uruhererekane ya LA CASA DE PAPEL yakunzwe na benshi ku isi igiye kugaruka mu gice cya nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2021 Yasuwe: 1013

Iyi filimi yanditswe na Alex Pina yakunzwe na benshi kubera ubwenge bw’umukinnyi uyigaragaramo witwa Professor uba uyobora ibisambo yatoranyije bikiba bikoresheje ubuhanga buhanitse.

Ubuyobozi bw’iyi filimi bwatangaje ko nta gihindutse igice cya nyuma cya gatanu ari nacyo cya nyuma cyayo kizasohoka muri Mata uyu mwaka, kigatangira guca ku rubuga rwa Netflix ku wa 31 Nyakanga 2021.

Umwanditsi wayo, Álex Pina, yavuze ko bamaze umwaka wose bakora iyi filime. Ati “Tumaze igihe dushaka uko iki gice cyazaba kiza, tureba uko twashyira Professor mu murongo neza ndetse n’abandi bakinnyi iyi ntambara ntabwo izaba yoroshye ariko iki nicyo gice kizaba gishishikaje cyane.”

Iki gice kikazagaragaramo abakinnyi benshi bagaragaye mu bya mbere nka Tokyo, Professor, Lisbon, Rio, Denver, Stockholm, Palermo, Helsinki, Bogota, Marseille n’abandi.

Kugeza ubu ntiharemezwa niba Berlin azagaragara muri iki gice nk’uko yagaragaye mu cyashize aho yabonekaga havugwa ibintu byabaye. Umukinnyi utazagaragaramo ni Nairobi wakunzwe na benshi kuko yishwe mu gice cya kane.

Ntabwo umukobwa witwa Nairobi azagaragara muri iki gice kuko yashwe arashwe mu gice giheruka gusohoka.

Iki gice cya gatanu kikaba cyitezweho kugaragaza uko bacika muri banki ya Espagne bari bagiye kwibamo, igice cya kane cyarangiye bisa n’ibidashoboka kuko Sierra yari amaze gufata Professor.

Money Heist cyangwa se La Casa de Papel igice cyayo cya kane cyasohotse ku wa 03 Mata 2020,cyabaye urukerereza hose kubera ko benshi bashaka kumenya ibya Professor warimo guhigwa bukware ndetse bagiye kumufata ndetse n’umugore we bamufashe, gusa iyi filimi nibwo yari igiye kuryoha.

Iyi ni filime yakunzwe cyane kuva mu myaka mike ishize, nyamara yatangiye ifatwa nk’ibintu biraho, itambuka muri Espagne kuri Televiziyo yitwa Antena 3, itangira igizwe n’uduce 15 twanditswe na Álex Pina.

Mu 2017 Netflix yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba amafaranga yo muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari €2.4 bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67 baba bayikoramo.

Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya gatatu kijya kurangira Nairobi akaraswa, Lisbon agafatwa ndetse bigakekwa ko yapfuye ku buryo abandi baba baheze muri iyo nyubako.

Iyo filime iri mu cyesipanyole (Spanish) ariko hari iyasemuwe [dabbing] mu Cyongereza binyuze mu bandi bakinankuru, ariko ku babishaka iguma mu rurimi rwayo, hasi hakiyandika amagambo y’Icyongereza.

Kuva igice cya kane cyajya hanze,niyo filimi ishakishwa cyane kurusha izindi zose ku Isi. Kuva tariki ya 3 kugera ku ya 5 Mata 2020, iyi filimi yari mu zishakishwa cyane inshuro 31.75 ugereranyije n’izindi ica kuri Game of Thrones, The Walking Dead, Brooklyn Nine-Nine na Westworld.

Mu minsi itatu ya mbere ikijya hanze, yahise irebwa cyane inshuro 36.6% ugereranyije n’uko igice cyayo cya kane cyarebwe. Bigaragazwa n’uko ubwo igice cya gatatu cyasohokaga muri Nyakanga2020, hagati ya tariki 19 na 21, cyari kimaze kurebwa n’abantu biyongereyeho inshuro 23.24 ugereranyije n’izindi filimi z’uruhererekane ndetse yahise iba filimi ya kane y’uruhererekane yashakishwaga cyane ku Isi.

Iyi filimi ikigera mu Rwanda,yabaye icyogere hose kubera ukuntu umuhanga mu gukora udusobanuye mu Rwanda,Rocky Kirabiranya yayisobanuranye ubuhanga