Print

Umusore yabitse Papa we wapfuye mu buryo butangaje

Yanditwe na: Martin Munezero 29 January 2021 Yasuwe: 4070

Uyu musore usanzwe akora mu nzego z’urubyiruko muri Nigeria, yatangaje ko Shitani Nkuru yaraye ipfuye, ko Se yari imburamumaro bityo ko urupfu rwe ari ikibi bakize.

Mu byishimo byinshi ati: “Ruhukira mu mahoro data w’imburamumaro. Bwa nyuma na nyuma ikibi kituvuyemo. Turishimye kuba tukubonye upfa.”

Abamkurikiye bamubajije icyo yari asanzwe apfa na Se, niba hari ikibi yamukoreye kugira ngo amubike bene ako kageni. Ntacyo yasubije kuri iyi ngingo.


Comments

DUMBULI 30 January 2021

Akebo ugereyemo abandi niko nawe bazakugereramo uburyo yabitsemo umubyeyi we nawe niko abana be bazamubika napfa kuko uyu musore ntashobora kuzarama oya! nt awundi mubyeyi yabona uko byagenda kose.