Print

Umugabo yahishuye uko yasambanyije abagore 50 akoresheje amayeri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2021 Yasuwe: 5829

Uyu mugabo yameye ibi byaha byose nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi yo muri Ondo nyuma yo gufatwa yibye mu rugo rw’umuyobozi wa Owo.

Mu guhatwa ibibazo,uyu mugabo yabwiye Polisi ko yari afite uburozi yakoreshaga mu gusambanya abagore ku ngufu nyuma yo gutabwa n’umukunzi we baburaga iminsi mike ngo bashyingiranwe.

Ati “Ntuye muri Ijare.Nari mfite umukunzi wantaye yisangira undi mugabo habura iminsi mike ngo dushyingiranwe.Narakennye,nta umutwe ari nayo mpamvu nahise ninjira mu bujura bukoreshejwe intwaro bwangizeho ingaruka.

Igihe cyose habaga ibirori nigiraga nk’umwe mu bashinzwe kubitegura.Nari mfite urufunguzo rwihariye rufungura divayi ku bakire babaga babyitabiriye.Binyuze muri ubwo buryo,nabashaga kubona abo ngirira nabi.

Maze iminsi nkora ibi nyuma y’aho bansohoye mu nzu nabuze byose nkananirwa kuyishyura.Umukunzi wanjye yambwiye ko atari ankeneye.Nasambanyije abagore barenga 50.

Iyo nabaga nshaka gusambanya ku ngufu umugore,nagombaga kubikora nijoro hanyuma ngatuma ankunda nkoresheje uburozi bwanjye kuri we.Nasabwaga guhisha mu maso umugore igihe cyose turi gutera akabariro.”

Umuyobozi wa Polisi, Adetunji Adeleye,yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma yo gukora umukwabu agafatwa.