Print

Amafoto Yaciye Ibintu:Anita Pendo agendera ku mbago,Kwambara Eswime,Bisoso na Gitego mu mwambaro w’amavubi nibindi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 January 2021 Yasuwe: 10240

Iki ni ikiganiro gikunzwe n’abatari bake kubera udushya abagikora bahorana kuko buri kiganiro kiba gifite umwihariko.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, abakora iki kiganiro bigaragaje bambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ahakorerwa iki kiganiro hari hatatse ibikoresho byifashishwa n’abakina umupira w’amaguru.

Abakora iki kiganiro bahamije ko ibi babikoze murwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi iri mumarushanwa y’igikombe cy’abakinnyi bakina imbere mugihugu cya CHAN kiri kubera muri Cameroun aho amavubi yageze muri kimwe cya Kane itsinze Togo ibitego 2 kuri 3.

Muri iki kiganaro aba banyamakuru bagerageje kwisanisha n’abafana ndetse n’abakinnyi nkaho bagiye bigana uburyo abafana bitwaye ubwo amavubi yasezereraga ikipe ya Togo ndetse Anita Pendo yaragaye asa nuwavunitse aha yisanisha n’imvune ya Sugira.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi irikwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Guinea, umukino uteganyijwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana i Saa Tatu.