Print

Uburakari bukomeye muri FC Barcelona kubera amasezerano ya Lionel Messi yagiye hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2021 Yasuwe: 3082

Iyi kipe yahakanye "uruhare rwayo urwo ari rwo rwose mu gutangaza inyandiko y’aya masezerano".

El Mundo ivuga ko amasezerano ya Messi y’imyaka ine azatuma ahembwa miliyoni $674 kugeza tariki 30 z’ukwezi kwa gatandatu 2021.

Ibi bivuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 33 ahembwa hafi miliyoni $170 ku mwaka umwe w’imikino.

Mu itangazo ryasohowe na Barcelona, iyi kipe ivuga ko "ibabajwe" no kuba iyi kontaro yatangajwe. Yongeraho iti:

"FC Barcelona irahakana yivuye inyuma ko nta ruhare urwo arirwo rwose yagize mu gutangaza iyo nyandiko, kandi izafata ingamba zikwiye mu mategeko ku kinyamakuru El Mundo, ku ngaruka zose uku gutangaza kwatera."

Barcelona yongeraho ko "ishyigikiye Lionel Messi, mu gikorwa cyose cyaba kigamije kwangiza izina rye, no kwangiza imibanire ye n’urwego yakoreye akaba umukinnyi wa mbere ku isi no mu mateka y’umupira w’amaguru".

Umutoza Ronald Koeman waraye atoje umukino Lionel Messi yatsinzemo igitego cya 650 uyu mukinnyi yatsindiye FC Barcelona,yasabye ko uwashyize hanze aya masezerano yashakishwa akirukanwa.

Yagize ati "Yakoze byinshi mu mupira wa Espagne.Hari abantu bashaka kubabaza Barcelona na Messi.Abaye ari umuntu uri imbere mu ikipe byaba ari bibi cyane akwiriye kugira ahazaza muri iyi kipe."

Messi wageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi.

Haracyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Messi niwe ufite umuhigo wo gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yatwaranye nayo ibikombe 10 bya La Liga, na UEFA Champions League enye, kandi amaze kuba umukinnyi warushije abandi ku isi inshuro esheshatu.

Gusaba ko ava muri iyi kipe, byari bikurikiwe n’ubushyamirane yagiranye na perezida wayo Josep Maria Bartomeu, waje guhita yegura mu kwezi kwa cumi.

Mu kwezi kwa 12, Messi yagize ati: "Sindamenya icyo nzakora."

Messi aheruka kugirana amasezerano na FC Barcelona mu mwaka wa 2017, ariko muri iyi myaka mike basinyanye iki gihangange cyo muri Argentina kizabasha kwinjiza akayabo ka miliyoni 555 z’mayero (£492m) narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyavuze ko aya masezerano ya Messi azasenya FC Barcelona,arimo ibice bitandukanye yaba umushahara,ibyo kwamamaza,n’ibindi bitandukanye birimo n’imisoro.

Messi ngo yahabwaga miliyoni138 z’amayero (£122m) buri mwaka nk’umushahara we.Yahawe miliyoni 115 z’amayero (£102m) kubera ko yemeye kongera amasezerano.Yanahawe miliyoni 79 z’amayero (£69m) z’uko yemeye kuba indahemuka akaguma I Camp Nou.

BBC