Print

Liverpool yaguze ba myugariro 2 nyuma yo kuvunikisha 3 yagenderagaho cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2021 Yasuwe: 1738

Liverpool iheruka kuva mu bihe bibi cyane yari imazemo iminsi,yafashe umwanzuro wo kugura abakinnyi bashya bo mu bwugarizi nyuma y’aho abarimo Joel Matip,Joseph Gomez na Virgil Van Dijk bose bashobora kutazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Ozan Kabak yavuye muri Schalke ku ntizanyo ariko niyitwara neza izamugura miliyoni 18 z’amapawundi mu gihe Ben Davies yaguzwe miliyoni 2 z’amapawundi muri Preston.

Nyuma yo kugura Kabak,umutoza Klopp yagize ati “Yaje mu Budage akiri muto cyane kandi buri wese arabizi ko afite impano itangaje.Ubu afite imyaka 20.Akina mu ikipe ye ya kabiri mu Budage nubwo Schalke itari mu bihe byiza muri iyi minsi.Ni impano itangaje cyane kandi twiteguye gukorana nawe.”

Kabak azajya yambara nimero 19 mu ikipe ya Liverpool ndetse yasezeye ku bafana ba Schalke ababwira ko abashimira cyane.

Davies w’imyaka 25 we azajya yambara nimero 28 ndetse yavuze ko yiteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe yabonye yo gukinira ikipe ikomeye nka Liverpool.

Liverpool yatije umuyapani Takumi Minamino kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.

Ikipe ya Arsenal niyo yarekuye abakinnyi benshi kuko yatije Maitland Niles muri West Bromo,Joe Willock muri Newcastle,irekura Shkodran Mustafi werekeje muri Schalke biyongera kuri Ozil na Kolasinac nabo bagiye rugikubita.



Davies na Kabak baje gufasha Liverpool mu bwugarizi