Print

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yishimiye ibitego yatsinze Inter Milan mu buryo budasanzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2021 Yasuwe: 3201

Mu mashusho yashyizwe hanze n’umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,yagaragaje uyu Cristiano Jr yishimira igitego se yari amaze gutsinda akuba amavi hasi kubera ibyishimo ubwo bari mu cyumba babamo.

Muri uyu mukino ubanza wa ½ cya Coppa Italia,Cristiano Ronaldo yafashije Juventus gutsinda Inter Milan ibitego 2-1 nyamara ariyo yari yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 9 ibifashijwemo na Lautaro Martinez.

Rodriguez yashyize kuri Instagram ye akurikirwa n’abarenga miliyoni 23 video igaragaza we n’uyu Cristiano Jr bari kurebera uyu mupira mu rugo.

Ikipe ya Juventus irashaka kugera ku mukino wa nyuma wa Coppa Italia ku nshuro ya 6 mu myaka 7 ishize aho umukino wo kwishyura I Turin mu cyumweru gitaha.

Cristiano Jr yasinyiye ikipe y’abana ya Juventus muri 2018 nyuma y’aho se yari amaze kuyerekezamo avuye muri Real Madrid.

Mu mwaka ushize,CR7 yabwiye abanyamakuru ati “Tuzareba niba Cristiano Jr azaba umukinnyi ukomeye.Rimwe na rimwe akunda kunywa Coke akarya n’amafiriti bikambabaza,ibyo arabizi.

Rimwe na rimwe mbwira umwana wanjye ngo aze tujye muri Barafu aruhuke tuvuye kwiruka,akambwira ati “Papa harakonje cyane aho.Nibyo,aracyafite imyaka 10.”