Print

Minisitiri w’Ubuzima yamaze impungenge abatinya urukingo rwa Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2021 Yasuwe: 1992

Yabitangarije mu kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga cyabaye kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, cyagarutse ku buryo Afurika yiteguye gutanga urukingo rwa COVID-19.

Iki kiganiro cyahuje Umuyobozi Mukuru wa OMS ishami rya Afurika Dr. Matsidiso Moeti, Ministri w’ubuzima w’u Rwanda Dr.Daniel Ngamije na Ministri w’ubuzima muri Malawi Kandondo Chiponda aho bavugaga ku bijyanye nuko Afurika yiteguye kugeza inkingo za COvid 19 ku baturage.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije avuga ko inkingo nizigera mu Rwanda zizafasha kurengera ubuzima bw’abaturage barimo n’abakozi bo kwa muganga.

Yagize ati "Kubona urukingo rwa COVID19 bizadufasha kurinda abakozi bo kwa muganga baba bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo kuva cyagera bwa mu Rwanda ku ya 14 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2020.

Twishimiye ko tuzashobora gukingira abo bari ku ruhembe mu kurwanya COVID-19 barimo abaforomo, abaganga, abajyanama b’ubuzima n’abandi bari kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID19. Ikindi kandi ibi bizaduha imbaraga zo gukomeza gushaka inkingo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe n’ahandi hashoboka kugeza dukingiye byibura 60% by’ abaturage bacu."

Ku bagaragaje ko batiteguye kuzafata uru rukingo bitewe n’imyemerere yabo cyangwa ubwoba ko rushobora kubateza ibibazo,Minisitiri Dr Ngamije, yavuze ko abaturage bakwiye guhabwa amakuru mbere yo gukingirwa.

Ati “Icyiza ni uko bizera serivisi z’ubuzima mu gihugu, uru rukingo si urwa mbere tugiye kuzana, bazi neza ko dufite uburyo bwo kubigenzura. Hari Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (FDA), kigenga kandi cyagize uruhare mu iyemezwa ry’uru rukingo cyibanda ku byagaragajwe ahandi. Biha icyizere abaturage ko urukingo rwujuje ibisabwa.’’

Umuyobozi Mukuru wa OMS ishami ry’Afurika Dr.Matsidiso Moeti ashima uburyo u Rwanda ruhagaze mu rugamba rwo kurwanya COvid 19, kuri ubu rukaba ruri mu bihugu byatoranijwe ku ikubitiro ngo bizahabwe doses ibihumbi 320 z’urukingo rwa Pfizer-BioNTech muri uku kwezi kwa 2.

Umuyobozi Mukuru wa OMS ishami ry’Afurika Dr.Matsidiso Moeti avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 4 bizahabwa dose ibihumbi 320 z’urukingo rwa Pfizer-BioNTech. Uretse u Rwanda ibindi bihugu ni Cap vert, Afurika y’ epfo na Tuninisia.

Dr. Moeti avuga kandi ko binyuze muri gahunda ya Covax, ibihugu bya Afurika bizashobora gukingira 20% by’abaturage babyo, bikazanahabwa dose miliyoni 600 z’urukingo rwa COVID 19 mbere yuko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Gusa yasabye ibihugu bya Afurika kwigisha abaturage akamaro k’urwo rukingo kugira ngo rutazapfa ubusa.

Yagize ati "Ni inkingo twagenzuye bihagije ibijyanye n’ imikorere yazo, hari inzego twashyizeho zigomba gusuzuma izo nkingo zikareba niba zigirira akamaro umuntu uzihawe,tunareba niba nta ngaruka mbi zagira kuri abo bazihabwa. Ibyo ni byo turi gukora dufatanije na za leta n’ imiryango yigenga."

Muri iki kiganiro kandi u Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu byafashije igihugu guhangana n’icyorezo cya COVID19 harimo kugira ubuyobozi bwiza bukora ibishoboka byose ngo ubuzima bw’abaturage burengerwe, inzego z’ubuzima zitajegajega ndetse no guhanga udushya turimo gukoresha ikoranabuhanga rya robot ndetse n’amasaha yambikwa abarwaye COVID19 bakurikiranirwa mu ngo.

OMS ishami rya Afurika ivuga ko bitarenze uku kwezi, dose miliyoni 90 z’urukingo rwa COVID19 zizaba zagejejwe ku mugabane w’ Afurika. Izo dose ngo zizafasha ibihugu by’ Afurika gukingira 3% by’abaturage babyo, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021.

Kugeza ubu umugabane wa Afurika ufite abanduye COVID19 miliyoni 3 n’ibihumbi birenga 500. Muri abo abarenga miliyoni 3 bitaweho barakira naho abarenga ibihumbi 92 bahitanywe na yo.

Source:RBA