Print

Umusore yasanzwe mu kigega cy’amazi apfutswe umunwa aziritse amaguru n’amaboko

Yanditwe na: Martin Munezero 6 February 2021 Yasuwe: 4295

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20 wari mu myaka 20 ndetse afite abana babiri, yari yashimuswe ku itariki 02 Gashyantare 2021 n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Kakombe.

Perezida w’urubyiruko rwo muri Komini Kavimvira watanze aya makuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Gashyantare, yavuze ko uyu mugabo yabonwe n’abana bashakaga kuvoma amazi muri icyo kigega bamubonye aziritse amaboko n’amaguru afite intege nkeya, ndetse yarapfutswe umunwa bajya guhuruza ababyeyi babo.

Iyi nkuru dukesha Kivutimes iravuga ko uyu wari wabohewe mu kigega cy’amazi basanze ari uwitwa Mahama Mbombo.

Amakuru agera kuri uru rubuga aravuga ko uyu yahise ajyanwa kwa muganga ngo akurikiranwe. Iyi nkuru ikaba yibutsa ko Umujyi wa Uvira wugarijwe n’ikibazo cy’umutekano mucye.

Umunsi ku wundi humvikana ishimutwa, ubwicanyi n’ibindi byaha bikorwa n’abantu bitwaje intwaro kenshi batamenyekana.