Print

Padiri Innocent Rukamba wo muri Diyosezi ya Kibungo yahitanwe n’uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 February 2021 Yasuwe: 2399

Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo yitabye Imana kuri iki cyumweru Tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Mu itangazo Antoine Caridinal Kambanda, yashyize ahagaragara rivuga ko afatanyije n’umuryango wa Padiri Innocent Rukamba, ko ababajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe urupfu rw’uwo mupadiri witabye Imana uyu munsi tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Muri iryo tangazo, Antoine Caridinal Kambanda yabimenyesha Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abandi bose babanye nawe, ndetse n’abo bakoranye mu mirimo inyuranye, aho rivuga ko imihango yo gushyingura Nyakwigendera izamenyeshwa nyuma.

Padiri Innocent Rukamba yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana muri Diyosezi ya Kibungo, yahawe Ubupadiri mu 1991, aho ku rutonde rw’Abapadiri ari ku mwanya wa 490.

Caridinal Kambanda mu itangazo rye ryo kubika, arifuriza Padiri Rukamba witabye Imana kuruhukira mu mahoro, ati “Padiri Innocent Rukamba, Nyagasani amwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro".


Comments

Umusomyi 8 February 2021

Hari ikosa ry’imyandikire muhora mukora, ijambo rya Title ntabwo rishyirwa hagati y’amazina yombi: ntibavuga Antoine caridinal KAMBANDA; bavuga Caridinal Antoine KAMBANDA,
Muzirikane ko tutavuga John Bosco CP KABERA,ahubwo tuvuga CP John Bosco KABERA. Mujye mushyiramo ubushishozi mu byo mwandika.