Print

Ole Gunnar Solskjaer yaciye intege abafana ba United bari biteze ibitangaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2021 Yasuwe: 1290

United iri ku mwanya wa 2 muri Shampiyona aho irushanwa amanota 5 na Manchester City inafite umukino w’ikirara,yamaze gusa nk’iyikura mu irushanwa cyane ko n’umutoza Ole yavuze ko abantu badakwiriye kuyibona nk’iyatwara iki gikombe.

Mu mukino wa nyuma wabaye kuwa Gatandatu,United yabanje kwinjiza ibitego 2-0,yagowe na Everton mu gice cya kabiri cy’umukino biza kurangira ihuhuwe na Dominic Calvert-Lewin wayishyuye igitego ku munota wa nyuma w’umukino.

United yatangiye uyu mwaka yerekana ko ishobora guhagarika imyaka isaga 8 idatwara igikombe cya shampiyona,yaje gusubira mu bihe bibi ariyo mpamvu City iri kuyanikira cyane.

Nyuma y’umukino wo kuwa Gatandatu,Umutoza Ole yabwiye abanyamakuru ko uyu musaruro bafite ukwiriye gutuma babona ukuri kwihishe muri shampiyona y’uyu mwaka.

Yagize ati “Ntabwo dukwiriye gufatwa nk’abari kwiruka ku gikombe,dukwiriye gukora neza nk’ikipe tukazareba uko ibintu bizarangira.

Dukwiriye guhagarika kwinjizwa ibitego byoroshye.Umusaruro utuma abantu bishima ariko igitego cyo ku munota wa nyuma cyatumye dutaha tubabaye cyane.Twatakaje amanota 2,twakagombye kuba twugariye.

Mu gice cya kabiri twakinnye umukino mwiza,twatsinzwe ibitego 3 mu mashoti atatu gusa yaganye mu mazamu.Iyo ukoze ibyo urababara.”

Edinson Cavani na Bruno Fernandes bafashije United kuyobora umukino n’ibitego 2-0 mu gice cya mbere ariko mu cya kabiri Everton yaje yariye karungu irabyishyura ibifashijwemo na Abdoulaye Doucoure na James Rodriguez.

Scott McTominay yatsindiye United igitego cya 3 ariko ntibyayihaye amahirwe kuko ku munota wa 95, Calvert-Lewin yarokoye Everton.