Print

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Centrafrique yasuye u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2021 Yasuwe: 2852

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Urugendo rwa Sylvie Baïpo Temon mu Rwanda ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye muri iki gihugu kuwa 08 Mutarama 2021 akanabonana na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

Rubaye kandi nyuma y’iminsi itandatu indege ya RwandAir itangije ingendo zayo muri Centrafrique aho izajya ijya inshuro ebyiri mu cyumweru.

Aba baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi bagiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru byitezwe ko kiza kwibanda ku mubano n’ubufatanye burangwa hagati y’u Rwanda na Centrafrique.

Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro.

Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.