Print

Zari yagaragaye aryamye mugituza cy’umugabo yasimbuje Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 8 February 2021 Yasuwe: 5884

Imyaka igiye kuba ibiri, Diamond na Zari batandukanye, mu minshi ishize aba bombi bagaragaye barikumwe muri Tanzania aho uyu mugore yari yajyanye abana yabyaranye n’uyu muhanzi bagiye muri gahunda zo kumusura.

Abantu benshi ubwo babonaga iyi Couple arikumwe batangiye gukeka ko Diamond na Zari bagiye kongera gusubirana ndetse hari n’ababyifuzaga cyane kongera kubona iyi couple yunze ubumwe.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo Zari yagaragaye mu birori byiswe “All White Party” byabereye muri Afurika y’epfo arikumwe n’umusore bivugwako ariwe bari mu munyenga w’urukundo ndetse aba bombi bari tegura kuba babana kumugaragaro.

Zari n’umukunzi we mushya

Ni ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri Tanzania aho Zari agaragaza ko yari mu munezero n’uyu mugabo.

Zari ni umwe mubagore bakurikiranwa cyane kumbuga nkoranyambaga, yamamaye cyane ubwo yakundanaga na Diamond, kuri ubu akurikirwa n’abarenga miliyoni 8 kurubuga rwa instagram.Zari ni umubyeyi w’abana 5 harimo 2 yabyaranye n’icyamamare, Diamond Platnumz.