Print

AS Kigali yerekeje muri Tunisia guhangana na CS Sfaxien yarimbye cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 February 2021 Yasuwe: 1956

Ikipe ya AS Kigali yajyanye na Turkish Airlines aho irabanza kunyura muri Turikiya mbere yo gufata urundi rugendo rugana muri Tunisia, aho izakinira na CS Sfaxien ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021.

AS Kigali yari imaze iminsi ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, aho imaze hafi cyumweru inakorera mu rwego rwo kumenyera ikibuga cy’ibyatsi ari nacyo izakiniraho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 14/02/2021.

AS Kigali yageze mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup isezereye Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda.

CS Sfaxien izahura na AS Kigali imaze iminsi yitwara neza, aho iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 mu mikino 11 imaze gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia, irushwa amanota arindwi na ES Tunis ya mbere, yo imaze gukina imikino 12.

Iyi kipe yo muri Tunisia ni yo imaze kwegukana CAF Confederation Cup inshuro nyinshi, eshatu, ariko igikombe cya cyuma iheruka ni icyo mu 2013. Yisanze muri CAF Confederation nyuma yo gusezererwa na MC Alger muri Champions League.

Abakinnyi 20 umutoza Nshimiyimana Eric yahagurukanye: