Print

Ubutekamutwe bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 12 February 2021 Yasuwe: 2289

Imibare ya BNR igaragaza ko mu byaha by’itekamutwe 141 hatikiriye izi miliyoni mu gihe izigera kuri 89 zagarujwe.

Itekamutwe rikoresheje ikoranabuhanga niryo riza ku isonga mu gihe abaturage bagenda bahugukirwa no gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Mu 2019, mu mezi icyenda hari habonetse ibyaha 102 byatwaye agera kuri Rwf miliyoni 281 zaburiwe irengero.

Mu buryo bwifashishwa n’abatekamutwe, harimo ubwitwa phising (hoherezwa imeli igamije kwiba imibare y’ibanga), Vishing ( guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni hagamijwe kwiba) no kutabika neza imibare y’ibanga.

BNR isaba abaturage kuba maso mu gihe hari ibikorwa byinshi byo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.