Print

Amerika batangiye gukora Pasiporo y’ikoranabuhanga igaragaza ko umuntu yakingiwe ndetse akaba yaranipimishije COVID-19

Yanditwe na: Martin Munezero 12 February 2021 Yasuwe: 1282

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) hagiye gutangizwa umushinga wo gukora Pasiporo y’ikoranabuhanga ibitse amakuru y’uko umuntu yakingiwe ndetse akaba yanipimishije COVID-19 mbere yo gufata urugendo mu mahanga.

Muri iyi minsi, amwe mu magambo yagiye akoreshwa cyane n’abayobozi batandukanye ku Isi ndetse n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo ni Pasiporo ihujwe n’urukingo bavuga ko izafasha mu koroshya imikorere isaba guhuza serivisi mpuzamahanga.

Iyo Pasiporo iri mu byemezo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yasabye ko bishyirwa mu bikorwa byihuse ku buryo zaba zatangiye gutangwa mu gihe cya vuba.

Nk’uko byatangajwe na The New York Times, Perezida wa USA yasabye inzego bireba kwihutisha uwo mushinga nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’icyorezo mu Gihugu no ku Isi yose.

Yasabye inzego za Leta kugenzura uburyo amakuru y’urukingo rwa COVID-19 yahuzwa n’ay’izindi nkingo zitegekwa abajya mu mahanga, hagakorwa Pasiporo ihuza ayo makuru yose kimwe n’indi myirondoro ikenerwa mu biro by’abinjira n’abasohoka bya buri gihugu.

Gusa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika si zo gusa zifite umushinga usa n’uwo, kuko mu cyumweru gishize na Danemark yatangaje ko mu mezi atatu cyangwa ane ari imbere hazatangizwa Pasiporo y’ikoranabuhanga izifashishwa mu guhangana na COVID-19.

Si za Leta gusa zirimo gusaba ko uwo mushinga wakwihutishwa kuko n’ibigo by’ubukerarugendo ku Isi bibona iyo Pasiporo nk’impinduka izagira uruhare rukomeye mu gufasha urw’urwego rw’ubukerarugendo kongera kwiyubaka.

Ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere na byo bisanga uwo mushinga ari inyamibwa mu gukumira ubwandu bushobora gukwizwa n’abakora ingendo mpuzamahanga.

Imbogamizi ihari kugeza ubu ngo ni iyo gukora application izemerwa ku Isi yose, akaba ari yo izajya yifashishwa mu gusoma amakuru ari kuri iyo Pasiporo arimo ubuzima bwite bwa nyirayo.

Bivugwa ko mu gihe kizaza, ubwo iyo Pasiporo izaba imaze gushinga imizi no guhuzwa n’imikorere ya Guverinoma zitandukanye, hari ibikorwa bimwe na bimwe bihuza abantu benshi abatarayifata bizagora kwitabira.

Mu gihe ubu Inzego z’ubuzima zisaba icyemezo ko wipimishije COVID-19, birashoboka ko mu gihe kiri imbere bizaba bitagikenewe kuko amakuru y’umugenzi yose yizewe azaba ari kuri Pasiporo ye.