Print

Cristiano Ronaldo yongeye gusaba Juventus kumugurira umukinnyi bahoze bakinana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2021 Yasuwe: 1529

Amakuru aravuga ko uyu myugariro w’ibumoso wamaze igihe kinini mu ikipe y’isi ashaka gutandukana na Real Madrid mu mpeshyi ariyo mpamvu Cristiano Ronaldo yasabye Juventus ko yamugura akaza bakongera gufatanya.

Ikinyamakuru ForzaItaliaFootball cyatangaje ko Juventus yatangiye ibiganiro na Real Madrid kugira ngo irebe ko yagura uyu mukinnyi uri mu mpera z’akazi ke ko gukina umupira w’amaguru.

Amasezerano ya Marcelo muri Real Madrid azarangira muri 2022 ariko uyu mukinnyi utagihabwa amahirwe na Zinedine Zidane arashaka kuyasesa hakiri kare.

Icyakora Marcelo ntabwo arakura cyane kuko ubu afite imyaka 32 ndetse ari mu myaka myiza y’abakinnyi Juventus ikunda cyane kuko izwiho gukunda abakinnyi bakuze.

Ronaldo na Marcelo bakinannye imyaka 9 ndetse batwaranye Champions League inshuro 4 ariko ikizwi cyane n’umubano wabo haba mu kibuga no hanze yacyo.

Real Madrid yasinyishije Marcelo imukuye muri Fluminense muri Mutarama 2007,ubu amaze kuyikinira imikino 519 mu marushanwa yose.

Amaze kuyitsindira ibitego 38 anatanga imipira yavuyemo ibitego 101 irimo myinshi cyane yahaye Ronaldo.


Cristiano Ronaldo ashobora kongera gukinana na Marcelo