Print

Abantu batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda hakira 315

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2021 Yasuwe: 1377

Abamaze gukira biyongereyeho 315 bagera ku 14,792,mu gihe abakirwaye bageze ku 2,312.

Ku munsi w’ejo tariki 13 Gashyantare 2021, imibare ya Minisante yagaragaje ko nta muntu Coronavirus yahitanye, biba andi mateka kuko hari hashize ukwezi n’igice buri munsi iyi ndwara ihitana abantu mu Rwanda gusa uyu munsi yongeye guhitana abandi.

Tariki 25 Ukuboza 2020 nibwo haherukaga gutangazwa imibare itarimo uwapfuye yishwe na Coronavirus mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo kandi,Minisante yatangaje ko umubare w’abanduye Coronavirus wageze kuri 67. Ibintu nk’ibi by’aho ku munsi handura abarwayi bari munsi y’ijana byaherukaga tariki 9 Mutarama 2021 ubwo habonekaga abarwayi 93.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.