Print

Imvura nyinshi yasenye inzu zisaga 100 zo muri Kayonza na Kirehe yangiza n’imyaka myinshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 February 2021 Yasuwe: 1218

Nkuko amakuru dukesha RBA abitangaza,hanangiritse hegitari 287 z’urutoki. Muri Nasho ni ha 135 na ho muri Kabare ni ha 152.

Hangiritse n’ibigori mu cyanya cya Nasho ku buso bwa ha 82.

Abasenyewe n’iyo mvura bacumbikiwe n’abaturage.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta cyane ko ibiza nk’imvura n’imiyaga ikaze bidateguza.

Abaturage kandi bashishikarizwa gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega, n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa.

Ikindi MINEMA igira inama abaturage yo gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo; gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe; kurinda inzu gucengerwamo n’amazi (kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta….) no gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda.



AMAFOTO: RBA