Print

Steven Gerrard yahishuye uko yashenguwe umutima na Torres bakinannye muri Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 February 2021 Yasuwe: 1475

Uyu mugabo usigaye atoza ikipe ya Rangers muri Scotland yatangaje ko yashengutse umutima ubwo Torres yerekezaga muri Chelsea muri 2011 aguzwe miliyoni 50 z’amapawundi kuko ngo bari bamaze kumenyerana ndetse amufasha gutsinda ibitego.

Umunya Espagne ,Torres, watsinze ibitego 81 mu mikino 142 yakiniye Liverpool yerekeje muri Chelsea ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rya 2011 asiga Gerrard bakundanaga wenyine.

Ubwo yabazwaga uwo yakunze uko bakinannye muri Liverpool hagati ya Torres na Suarez,Gerrard yavuze ko atazibagirwa agahinda yatewe no kugenda kwa Torres.

Yagize ati “Ntabwo nakinannye na Torres igihe kinini kuko yagiye muri Chelsea bikanshengura umutima.Umbajije umukinnyi mwiza mu kibuga buri gihe,Suarez yari inyamaswa ariko imyaka myiza yanjye nayigiranye na Torres bitewe nuko niyumvaga.

Nararabaye cyane ubwo Torres yagendaga.Icyo gihe twarakoraga cyane kugira ngo tuzibe icyuho badusigaga ngo dutware Premier League.

Muri Liverpool icyo gihe twari tumeze neza ndetse turi kuzamuka neza ariko mu bihe by’ingenzi no mu gihe cyiza ku ikipe,batwara umukinnyi w’ingenzi biratugora gukomeza.

Umubano wanjye na Torres watumye nsinda ibitego byinshi icyo gihe.Nari mu bihe byanjye byiza nameze neza.

Torres ntiyahiriwe n’imibereho yo muri Chelsea kuko yayitsindiye ibitego 45 mu mikino 172 yakinnye gusa yatwaye FA Cup, Champions League na Europa League.